Umuhanzi Giribambe Josue wamenyekanye mu muziki nka 'Jowest', yatangaje ko yaguye mu gihombo gikomeye nyuma y’uko Young Jelly wari umujyanama we batandukanye akamutwara umuyoboro we wa Youtube yanyuzagaho ibihangano bye.
Ibihangano wakunze nka ‘Saye’, ‘Pizza’, ‘Agahapinesi’
n’ibindi muri iki gihe bigaragara mu mazina ya Youtube yitwa ‘Easam’- Ni we
muhanzi mushya uri gukorana na Young Jelly nyuma y’uko atandukanye na Jowest
bari bamaze imyaka hafi itatu bakorana.
Aba bombi batandukanye mu mezi abiri ishize. Ushingiye
ku masezerano bari bafitanye, igihe cyo kurangira cyari kitaragera.
Jowest yabwiye InyaRwanda ko Young Jelly yafashe
icyemezo cy’uko batandukana nyuma y’iminsi yari ishize amusabye ko ibiri mu
masezerano byavugururwa.
Ati “Amasezerano twari twagiranye ntabwo akomeye. Kuko
yasinywe ari hanze y’igihugu nanjye ndi hano mu Rwanda kandi ntekereza ko
amasezerano agira agaciro ari ayo Noteri ashyiraho umukono, ari nayo mpamvu
nagiye mbigarukaho cyane.
Arakomeza ati “Ntabwo twatandukanye kubera ko amasezerano arangiye, ahubwo nari natangiye kubona impinduka, we yari yatangiye kwica amasezerano ahubwo mu byerekeranye no gukora indirimbo ndetse no mu bindi bisanzwe, nari namusabye ko twavugurura amasezerano;
Ahubwo tukagira
amasezerano ahamye, akagira inshingano nyinshi ku muhanzi. Kuko ntabwo gukora
umuziki birangirira ku gufata amajwi n’amashusho, uretse ko we yari afite na
gahunda yo gukora umuziki n’ubwo byanze.”
Yavuze ko nyuma yo gusaba ibi, Young Jelly yahinduye
ijambo banga (Password) bahuriragaho bituma shene ya Youtube yari mu mazina ye
n’ibirango bye bihinduka.
Jowest yavuze ko yatunguwe ndetse yaguwe mu gihombo
gikomeye n’ubwo atabasha kubara neza amafaranga yashowemo. Ati “Shene yanjye
nari nsanzwe nshyiraho indirimbo nyuma y’uko ntandukanye na ‘Management’
byarangiye ‘Management’ itwaye shene yanjye.”
“Nanjye rero kubona indirimbo nshya ya Easam iri kuri
iriya shene no mu mazina ye nabibonye kuriya, ariko ntacyo nzi kubijyanye
n’imikoranire yabo.”
Inyota
yo kugira ‘Management’ yatumye adatekereza kabiri
Jowest yabwiye InyaRwanda ko mu myaka itatu ishize ari
bwo yahuye na Young Jelly wifuzaga kuba umujyanama we. Ariko basanze afite
Youtube ye ikurikirwa n’abantu barenga 1000, ndetse na ‘Management’ byari uko,
kuko yakurikirwa n’abantu barenga 1000.
Icyo gihe bagiranaga ibiganiro Jowest afite indirimbo
yarangiye, mu gihe cyo kuyisohora bamusabye ko bayishyira kuri shene yabo ariko
‘ntibari barigeze bambwira ko iyo shene itazigera iba iyanjye’.
Ati “Barambwiye bati reka dushyire kuri iyi shene
n’iyo iri hejuru n’ubundi shene izakomeza kuba iyawe. Naravuze nti ntakibazo,
kuko urumva nari mfite inyota ya ‘Management’ (yo kugira umujyanama). Bibaho ku
bahanzi bagitangira umuziki akenshi.”
Yungamo ati “Twashyizeho imyirondora yanjye, amafoto
yanjye, mbese shene tuyigira iyanjye, hanyuma nyuma turakora cyane shene igera
ubwo igira aba-subscribers ibihumbi 50, ntandukana na ‘Management’ yero,
tukimara gutandukana nagiye kubona mbona ‘Channel’ isubijwe mu mazina ye.
Nahise mbona ko ‘Channel’ ayitwaye kuko ntabwo nari mfite ‘Password’. Ngize
icyo mbimubazaho yambwiye ko ‘channel’ atari iyanjye ari iye.”
Jowest yavuze ko mu gihe yamaze akorana n’umujyanama
we atakoroherwa no kumenya neza amafaranga yashowe mu bihangano bye, ariko
kandi nk’indirimbo ye ya mbere niwe wayitangiyeho amafaranga mbere y’uko ijya
ku muyoboro wa Youtube.
Yavuze ko hari indirimbo bagiye bakorana zikishyurwa n’umujyanama
we ntagire ikintu amenya, ariko kandi hari izindi yagiragamo uruhare mu gushaka
abazikora.
Umuhanzi Jowest yatangaje ko yaguye mu gihombo gikomeye nyuma y’uko umujyanama we atwaye shene ye ya Youtube
Jowest yavuze ko nyuma yo gutandukana n’umujyanama we
yafunguye indi shene ya Youtube
Jowest yabwiye abahanzi bagitangira umuziki kwitondera abo bahura mbere y’uko binjira mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YOU AND I’ IRI KURI SHENE YA YOUTUBE NSHYA YA JOWEST
KANDA HANO UREBE IBIHANGANO BYA JOWEST BIRI KURI SHENEYA YOUNG JELLY WAHOZE ARI UMUJYANAMA WE
YOUNG JELLY WABAYE UMUJYANAMA WA JOWEST AKOMEJE URUGENDO RW’UMUZIKI
TANGA IGITECYEREZO